Tuesday 21 June 2011

Manchester United yaba iri guteganya kugura umuzamu David de Gea wa Atletico Madrid

Muri iyi minsi benshi batangaza ko ikipe ya Manchester united itakaje abantu b’ingezi harimo umuzamu wagaragaje ubuhanga mu myaka yose yakinnye haba mu ikipe y’igihugu cye cy’u Buholandi cyangwa se muri club ya Man Utd ariwe Edwin Van Der Saar, hamwe n’umukinnyi w’imena Paul Scholes cyangwa se Gary Neville.



Mu gushaka kuziba icyo cyuho rero Man Utd iri gutenganya kugura abakinnyi batandukanye harimo Nasri wa Arsenal, Ashley Young, Luca Modric cyangwa se David de Gea umuzamu uteganywa kuba yasimbuye Van Der Saar.


Mu makuru atangazwa uyu muzamu w’imyaka 20 gusa, ashobora kuba azagurwa amapound agera kuri miliyoni 18, ibi nibibaho akaba azahita aba umuzamu wa kabiri wahenze kurusha abandi nyuma ya Gianluig Buffon waguzwe na Juventus amapound miliyoni 32.6 mu mwaka wa 2001.

Ku ruhande rwe David de Gea yatangaje ko icyihutirwa kuri we Atari ubwinshi bw’amafranga yagurwa ahubwo aria ho yaba agiye, yagize ati “ntabwo amafranga ari ikindi, igifite ingufu ni aho ugiye, ndumva nishimye cyane kuba Manchester United iri kuntekerezaho, ni ibyinshimo kuri njye”.

Bikomejwe kuvugwa mu makuru hirya no hino ko uyu musore ariwe Sir Alex Furguson yahisemo ngo asimbure Van Der Saar. David yongeyeho ati “rwose birashimishije kuba bari kuntekerezaho ngo nsimbure Van Der Saar, ndizera ko nzazamuka neza nkazashobora kuba nkikina ningira imyaka nk’iyo afite”

Simbi


No comments:

Post a Comment